Muvuga ko Ndi nde? (Igice cya 1) (Igice cya 2)

Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?” Matayo 16.15

Njyewe na Diane twagiye mu itorero rito ry’abangilikani, hafi y’aho dutuye mu burengerazuba bwa Australiya. Ku cyumweru cya vuba, twari mu modoka duatshye, nendaga kuganiriza Diane ibyo natekerezaga tumaze kuganira no gusangira ikawa n’abandi nyuma y’amateraniro.

Mu by’ukuri, numvaga ncitse intege kandi ntahawe agaciro. Nyuma y’imyaka myinshi mu buyobozi bw’itorero nk’umushumba (Vicar), n’indi myaka myinshi nk’umwigisha ndetse n’umuyobozi muri Minisiteri ya Ellel ku rwego mpuzamahanga, nari narahawe icyubahiro, kubahwa ndetse no gushyirwa hejuru. Abo dusengana mu itorero rishya nta na kimwe bazi muri ibi byose, rero bamfata nk’umuntu usanzwe (nk’abandi bose)!

Nari hafi yo kubwira Diane nti “Ese ntibazi uwo ndiwe?” ariko muri uwo mwanya Imana Irambwira iti “Ese wowe uvuga ko uri nde?”

Byari biteye isoni! Umwuka Wera yahise anyemeza ukuri k’uko ntari ibyo nkora, cyangwa ibyo nakoze, cyangwa ibyo nshobora gukora. Mu by’ukuri, abantu dusengana baranzi! Ngaragaza uwo ndi we mu buryo mbatega amatwi, mbitaho, nishimana ndetse ngasangira na bo.

Ubwo nasangizaga ibi ngibi inshuti yanjye muri iki cyumweru, yumvise ikindi gice ngomba kwitaho. Yumvise ari nkaho Data iri kumbaza ikindi kibazo gisa n’ibi kigira kiti “Ese Njyewe mvuga ko uri nde?” Ese uwo ndi we bigaragarira mu byo nkora, cyangwa mu wo azi ko ndi we, umwana we akunda? Kumenya ibi by’ukuri, byambohoye ku kuba “jyewe” gusa.

Ibi ni byo bya ngombwa mu mibanire – mu itorero cyangwa mu kazi, cyangwa mu rugo hamwe n’abo dukunda.

Rero, ibibazo bitatu bikurikira. Ese mvuga ko Yesu ari nde? Ese mvuga ko njyewe ndi nde? Ese Imana Ivuga ko njyewe ndi nde? N’ubu ngubu /ndakibaza/ndakibwira kuri ibi byose.

Wowe bimeze gute?

Gusenga: Abba Data, ndakwinginze mfasha ndenge kumenya ibisubizo by’ibi bibazo nkoresheje ubwenge bwanjye, ngere ku kubaho ukuri mu rugendo rwanjye nawe rwa buri munsi ndetse n’abandi. Mu izina rya Yesu, Amena.

Byateguwe na Paul Watson, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 11 Werurwe 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *