Ese Uguwe Neza Bingana Gute?

“Kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana” Abakolosayi 3:3

Muri aya mezi ashize, intumbero yacu yose yagiye ku cyorezo, uko gikwirakwira, uko kirwanywa, ingaruka zacyo muri buri gice cy’ubuzima bwacu ndetse n’uko ahazaza hashobora kuzaba hameze. Hari ibyiza byinshi byavuye muri ibi bihe bikomeye cyane nk’ukuntu abantu na sosiyete bahuje bagashyigikirana. Gusa nanone, amaso yacu ashobora kuba yaravanywe ku kuntu umwanzi agikora atera ubwoba, kutizerana, guhangayika/kwiheba, uburakari/umujinya, ubwigomeke mu buzima bw’abantu. Bisa nkaho satani ari gukoresha iki gihe cy’amage mu gutyaza intwaro ze. Ari kugerageza kugabanya uburemere/guca intege ibyiza n’ibizima byose no guteza imvururu ubusugire bwa sosiyete.

Ntidukeneye kureba kure kugira ngo tubone ko ubwibone, kwikunda, akarengane, ruswa, ubusambanyi, iby’isoni nke, ihohoterwa ndetse n’ibinyoma biri kwiyongera. Ibimenyetso bigaragaza ko imperuka yegereje (soma 2 Timoteyo 3:1-5). Bamwe bayise ‘Umwuzure utembana umurage w’ubukristo buturuka mu kiyahudi’, uwo ibihugu byinshi byubakiyeho kuva mu binyejana byinshi.

Dukomeza kubibona bigaragazwa mu buryo bwose bw’isakazamakuru ndetse n’imyidagaduro. Nk’abakristu, dukeneye kuba maso twirinda akaga ko kudindira mu mwuka aho twemera ibi nk’ibisanzwe’ kandi tukabimenyera tukabana na byo. Dukomeza kugaburirwa ibitonyanga by’ibinyoma, ibintu bigoretse, ndetse n’ibinyoma by’ibintu bivugwa ko ari ukuri, byiza kandi bizima.

Mu by’ukuri abakristu bakwiriye kugwiza kutagubwa neza n’ibyo bibakikije. Yesu atwibutsa ko tutakiri ab’iyi si kandi ko yadutoranirije kuyivamo (Yohana 15:19). Dushobora gukomeza gutegereza uwo munsi ubwo tuzavanwa muri iyi si, ariko, hagati aho, dukeneye kwita kuby’intumwa Petero yavuze,’ Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo’ (1 Petero 2:11).

Muri iyi minsi y’umwijima dukeneye gutumbira Imana buri munsi kudufasha, kuduha imbaraga, ndetse no kurondora, buri uko duhagaze mu kuri kw’ijambo Ryayo ndetse n’amasezerano Yayo kandi duharanira gukora ibyo Pawulo ashishikariza abasoma inyandiko ze gukora. ‘kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi’ (Abafilipi 2:15).

Uyu munsi, kurusha ikindi gihe, tugomba gushira amanga tukamamaza ukuri kw’Ijambo ry’Imana aho turi hose n’igihe cyose tubishoboye, nk’uko abahanuzi ba kera babikoze ubwo bari bagoswe n’ubwiyongere bw’ibyaha.

Gusenga: Mwami Mwiza, ndakwinginze uturinde kwirara kandi udukanguze ibiri kuba impande zacu kugira ngo tube umucyo mu mwijima kandi dushire amanga tuvuge ukuri kw’Ijambo ryawe. Amena.

Byateguwe na Malcom Wood, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 12 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *