Mu Kibaya Ahembura Ubungingo Bwanjye.

“Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye” Abaroma 8.28

Iki ni cyo byose bisobanuye! Imana ishobora gufata ibyari byaragambiriwe n’abanzi bacu kudutsinda ikabihindura ibyiza byacu n’icyubahiro cyayo. Ni Umwami wo mu kibaya nk’uko ari Umwami mu misozi.

Abenshi muri twe twabaye mu kibaya mu gihe kimwe cyangwa ikindi. Kimwe mu byiza nabonye nabibonye mu rugendo ngana Norveje imyaka mike ishize. Kwitegereza imigezi ya Norveje, hamwe n’amazi asuma amanuka ava hejuru, byari bihebuje. Gutemberera mu misozi  hejuru hamwe muri iyo migezi na byo byari bihebuje, ariko nabonye itandukaniro uko twazamukaga hejuru ku musozi, byari imbusane, kuko ubwatsi butari butoshye cyane kandi bitari birebire. Urebye hasi mu kibaya, hose hari huzuye ibyatsi byinshi by’amabara atandukanye, kandi bigakomeza bigahura n’umugezi mu bwiza bwawo bwose.

Iki ni igishushanyo kiza cy’urugendo rwacu rwa Gikristo. Gukura ntibiza uri hejuru. Bibera mu kibaya. Nubwo bisa kandi bikumvikana nk’ibikomeye kandi bigoranye rimwe na rimwe, natwe twifuza kumenya uko bimera ku musozi hejuru, uko ibihe byo mu bibaya bitinda, ukuri ni uko tudakurira mu butumburuke. Ubutumburuke bw’umusozi bugira ubwiza bwihariye, ariko nta gukura kuba muri twe.

Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye. Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.’ (Zaburi 23:1-4)

Yifuza kutuyobora no kuduhemburira mu kibaya. Nta na hamwe twajya urukundo rwe rutadusanga ngo ruduhembure. Niwisanga mu kibaya uyu munsi, ukomezwe n’uko ari kumwe nawe aho uri. Aragukunda kandi arimo gufataniriza hamwe byose mu buzima bwawe kukuzanira ibyiza, kubw’icyubahiro cye kandi n’ibyiza byawe.

Gusenga: Mwami, mfasha kukubona mu kibaya, kandi umfashe kumenya ko uri kumwe nanjye, no mu gihe ikibaya kijimye nkaba ntumva ko uhari. Urakoze ko ari wowe uhembura umutima wanjye, kandi ukankunda cyane, ukaba ukoresha ikibaya kungirira neza nk’uko ijambo ryawe ribinsezeranya mu Abaroma 8:28. Mfasha gukomeza kuguhanga amaso kandi umfashe gukomeza kukwizera no ku bizavamo. Mfasha no gukomeza abandi mu gihe baca mu kibaya. Mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Gilly Mathiesen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 13 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *