“Dore ndi Uwiteka Imana y’ibifite imibiri byose, mbese hariho ikinanira?” Yeremiya 32:27
Ubwo Yesu yoherezwaga n’Imana Data mu isi, yashyizwe ahantu h’intege nke hakabije mu isi, mu nda. Kuba Yesu yakwemera intege nke zingana gutyo bigaragaza ukwizera gutangaje yari afite muri Se. kwizera Imana muri ubu buryo bisobanura ko Yesu yari afite ukuri kwamwemereraga kuguma mu bushake bwa Se, yaba ashyizwe mu nda cyangwa mu mva. Ese ni iki kitubuza kwiringira Imana burundu nka Data mwiza, umukiza, uduha ibyo dukeneye, umucunguzi ndetse n’udukza ibyaha mu buzima no mu rupfu?
Iyo urebye ijambi ‘kwiringira’, uzabona ayo byenda kuvuga kimwe nk’’ibyiringiro’, kwishingikiriza’, kugirira icyizere’ no ‘kwizera’. Ese byashoboka ko kubura kwizera kwacu bifitanye isano n’ibintu byo muri iyi si twiringira, twishingikirijeho, dufitemo icyizere cyangwa twizeye? Biroroshye kwizera ikintu kigaragara kurusha ikitagaragara. Iyi niyo mpamvu dukeneye kwizera. Amahirwe, kwizera ni impano y’Imana (1Kor 12:9). Abaheburayo 11:1 haratubwira hati ‘Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi niko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari ibyo ukuri.’
Ni iki ukeneye uyu munsi, ese wakwizera Imana ku bwacyo? Urananiwe? Imana iha imbaraga abananiwe (Mat 11:28). Urimo kuririra ibyo wabuze/uwo wabuze ? Imana ihumuriza abo bababaye (Yesaya 61 :3). Ufite umwanzuro ukomeye ukwiye gufata ? Imana itanga ubwenge (Imigani 2 :6). Ufite ubwoba ? Imana itanga imbaraga, urukundo ndetse n’ibitekerezo bizima. (2Tim 1 :17).
Wumva waravumwe ? Imana itanga umugisha kubwo kumvira (itang 32 :29). Ubuzima bwawe buraguhangayikishije ? Imana itanga ubuzima n’umwuka (Ibyakozwe 17 :25). Wumva ucanganyikiwe ? Imana itanga ubwenge no gusobanukirwa (Daniel 1 :17). Wabuze ibitotsi ? Imana itanga indirimbo mu ijoro (Yobu 35 :10).
Waratawe ? Imana itanga amasezerano atazigera abura kuba (Yosuwa 23 :14). Baba barakuvuze ? Imana itangira ubuntu ntiyimana (Yakobo 1 :5). Ese ucitse intege ? Imana itanga gushikama n’inkomezi (Abar 5 :15). Wumva uhamagarirwa umurimo ? Imana itanga ubutware (Mat 10 :1).
Wumva umeze nk’uwahawe ibuye ? Imana itanga ibintu byose byiza (Mat 7 :11). Ufite ubwoba bwo kujya mu muriro ? imana yatanze Umwana wayo w’Ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho, kandi mu gukora ibyo yatanze impano iruta izindi zose, We Ubwe ! (Yohana 3 :16)
Gusenga : Mana Data, ndashaka kugushimira kubwo kohereza Umwana wawe w’ikinege Yesu kugira ngo mbone ubugingo buhoraho. Uri Imana y’ibikenewe byose kandi nta na kimwe kikunanira, ariko ndatura ko ntajya kwiringira iteka, Mwami. Uyu munsu, mpisemo kukubona nk’Imana itanga, rero nshyize ibyiringiro byanjye muri wowe ngo umpe ibyo nkeneye uyu munsi. Mu Izina rya Yesu. Amena.
Byanditswe na Tracy Bankuti, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 19 Werurwe 2021.