Igitambo kiruta ibindi

“Niwe [Kristo] Imana yashyyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye.” Abaroma 3 :25

Icyaha cya Adamu cyanduje roho y’umuntu n’ikizinga cyagumyeho, kugeza mu bisekuru byose. Imana mu kwera kwayo, yasabwe kwitandukanya n’ikiremwamuntu, ikiremwa yaremye ikunda cyane, cyari kimaze guhindanywa n’icyaha. Hagombaga kubaho inzira yo kugaruka ; inzira y’Imana n’umuntu ngo bongere biyunge.

Bibiliya iratubwira ngo ‘amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha’ (Abaheburayo 9:22). Rero inzira igaruka ku Mana yagomba kunyura mu maraso. Imana yaravuze ngo ‘ubugingo bw’inyama buba mu maraso,nanjye  nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y’ubugingo bwanyu, kuko amaraso  ariyo mpongano, ayihindurwa n’ubugingo buyarimo’ (Abalewi 17:11). Ni amaraso rero, uburyo atambwa ku gicaniro imbere y’Imana akuraho ibyaha. Ikizinga cy’icyaha gikurwaho noneho umubano w’Imana n’umuntu ugasanwa/ ukagarurwa.

Iyi niyo mpamu igihe isezerano rya mbere ryasinyishijwe amaraso. Mose yafashe amaraso y’ikimasa, n’amazi, agatambaro k’umuhemba n’agati kitwa ezobu, maze abimisha ku muzingo w’igitabo ndetse n’abantu bose. Noneho aravuga ngo “aya niyo marso y’isezerano Imana yabategekeye” (Abaheburayo 9:20)

Ariko amaraso y’intama n’ihene byari gusa igicucu cy’ibyendaba kuza. Imana yari irimo gutegurira abantu bayo ukuri n’imbaraga by’amaraso y’igitambo kiruta ibindi cya Yesu Kristo. Yesu yaravuze ngo “mwitekereza ko naje gukuraho amamategeko cyangwa ibyahanuwe; sinaje kubikuraho ahubwo naje kubisohoza” (Matayo 5:17). Yahindutse ubwe amategeko ndetse no gusohora kwayo, kugira ngo amagambo y’Imana agerweho.

Yesu ubwe yaninjiye mu ijuru ubwe kutwingingira Imana (Abaheburayo 9:24)

Ibi yabikoze rimwe gusa. Ntabwo ari nk’Umutambyi Mukuru wazaga imbere y’Imana buri mwaka ajyanye amaraso y’intama n’ihene, ariko kugira ngo imbaraga z’icyaha zineshwen’igitambo cy’amaraso ye ku musaraba w’I Karuvari. Nkuko bimeze ku bantu bose, bagenewe gupfa rimwe hanyuma hakaza urubanza, na Kristo yapfuye rimwe ngo akureho ibyaha by’abantu bose. Ibi byari ugutegurira inzira kugaruka kwe, ubwo azazanira agakiza abo bamaze kumwakira (Abaheburayo 9:26-28).

‘Uwo niwe mpongano y’ibyaha byacu nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni ibyo abari mu isi bose.’ (1 Yohana 2:2)

Gusenga: Mwami yesu, mfasha gusonanukirwa neza ibyo wankoreye ku musaraba. Amaraso yawe yamenetse kugira ngo umubiri wanjye ugaragare nk’utariho ubwandu imbere ya Data; wuhagiwe, wejejwe utsindishirijwe. Ibi simbisobanukiwe neza, ariko ndabizi ko byagusabye gutanga byose ntacyo usize. Nje iwawe n’umutima uciye bugufi ushima. Amena

Byanditswe ba Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 21 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *