“Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana” Zaburi 46:11
Ndemera ko nta mpano mfite mu ikoranabuhanga. Niba ibintu byose bikora neza, ubwo ni ibyiza. Niba hari ibitagenda neza, mu byukuri ntabwo mfite igitekerezo naheraho cy’ibyo nakora. Ariko, namenye ko ibwirizwa rya mbere mpuzamahanga ryageragejwe, rizwi ku rwego mpuzamahanga, ryo gusana mu ikoranabuhanga ari iri: Gerageza kuzimya wongere watse.
Igihe Imana yaremye isi, yayubatsemo uburyo buhoraho bwo kuzimya no kwatsa ngo ibintu byose bigume bihagaze neza. Ibi tubizi nk’isabato. Ni bimwe mu bintu byatandukanyaga ubwoko bw’Imana n’ibindi bihugu byose by’isi. Ibikoresho byarabikwaga umunsi umwe kuri irindwi bakaruhuka. Ariko igitutu cy’isi cyahoraga kirwanya ubu buryo kandi byanze bikunze bwarabyizwe, bisigara abayobozi b’idini bagerageza kwerekana icyo isabato aricyo, n’ikitari akazi, kugira ngo Isabato ntibangamiwe. Ikibabaje, nkuko twabyigiye kuri Yesu, bakunze kunyuza imbago zabo ahantu hatari ho.
Byongeye kandi, iri hame ry’Isabato naryo ryakoraga ku myaka irindwi kuburyo buri mwaka wa karindwi ubutaka ubwabwo bwahabwaga umwaka w’ikiruhuko. Twasomye amakuru arambuye mu Balewi 25. Muby’ukuri twumva ko isi ikora neza mu gihe ifite gahunda nziza yo gukora, kuruhuka no gukina.
Ariko se iyo itabikora gutyo? Bigenda bite iyo ibintu bigenze nabi?
Birashoboka ko hari igihe ikintu cyiza cyo gukora ari ukuzimya no kongera kwatsa.
Ibi binzanye mu mezi cumi n’abiri ashize. Hamwe na Coronavirus itangiye, isi yahuye n’ibihe bidasanzwe aho ibintu byinshi mu buzima bwacu busanzwe byahuye n’igihe cyabyo cyo kuzimywa mu gihe runaka. Habayeho ibibazo byinshi, urujijo n’agahinda mu mwaka ushize. Ntabwo buri gihe byoroshye gufata umwanya kugira ngo tureke kwiringira imbaraga zacu maze twishingikirize ku Mana. Ariko umurongo uri hejuru uratwibutsa ko iyo dufite ibihe byo gutuza, Imana iba ikiri yayindi. Izi neza uko ibintu bikora n’uburyo bwo kubikemura mu gihe bidakozwe!
Gusenga: Data mwiza, urakoze kubwo icyizere ko, n’ubwo tudashobora kumenya ibiri kuba, Uracyari Imana kandi dushobora kuruhuka rwose muri Wowe. Amena.
BYanditswe na John Sainsbury, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 29 Gicurasi 2021