Kuko Ariho, Ejo Hanjye Harashiganye

“Kuko ndiho namwe muzabaho . . . Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.“ Yohana 14:19-27

Uyu mwaka mushya utangiye, hari abantu benshi bari kurebana ubwoba 2022. COVID-19 yazanye impugenge n’ubwoba ku bantu bose bari ku isi. Hafi imyaka ibiri, buri makuru yose aba afite igice kivuga ku makuru agezweho ya COVID. Twamenyereye kumva imibare ya buri munsi y’abanduye, iy’abapfuye ndetse n’abakingiwe inshuro imwe, ebyiri n’eshatu. 

Kuri ibi, umunsi wa mbere wa 2022, bizabagora benshi kwifurizanya “Umwaka mushya” nk’ibisanzwe, batitaye ku kureba ku bwoko bushya kandi bukwirakwira cyane bwa virusi – virusi n’ubundi imaze gutwara ubuzima bwa benshi kandi yateje intimba n’umubabaro. Kubo intumbero yabo igarukira gusa ku buzima bw’umuntu bw’igihe gito gutinya ikitazwi ni ukuri, kandi bigaragarira mu mashusho yo mu binyamakuru avuga ku bitaramenyekana 2022 ibitse. 

Gusa mu mateka yose, hagiye habaho ibihe byazanye ubwoba – ikintu cyose kuva ku ntambara kugeza  ku nzara, ku bukene n’indwara. Yesu yahoraga azi itandukaniro riri hagati yo kubaho ubuzima bwo mu mwijima uterwa n’ibicucu by’amayonera y’isi, amakuba n’ubwoba, no kubaho ubuzima bwavutse bwa kabiri mu ijambo ry’Imana rihoraho, aho ahazaza hacu harenze imipaka y’igihe n’ubuzima bwacu hano ku isi. Yesu yumvise uburyo ubuzima bwo ku isi buteye ubwoba kandi yakomezaga ahumuriza abigishwa be n’abamukurikiraga ko ari igisubizo ku cyo bifuza cyose.  

Ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana, bugaragaza cyane ubutumwa bw’ibyiringiro Yesu yazanye, ubutumwa Filipo Brooks yitayeho cyane mu ndirimbo ye ya Noheli, ‘O Little Town of Bethlehem (Yewe murwa muto wa Betelehemu),’ aho yanditse ngo: “Ibyiringiro n’ubwoba bw’imyaka yose Byahuye muri iri joro.”

Ubutumwa bwiza bwa Yohana butangira butubwira ngo “Muri we harimo ubugingo – kandi ubwo bugingo bwari umucyo w’abantu”. Igakomeza ivuga ngo abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana no kuvukira bwa kabiri mu muryango uhoraho w’Imana. Yohana 3:16 havuga mu nshamake ubutumwa bwiza bwose muri aya magambo y’igitangaza, “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”

Buri mwana afite uburenganzira ku murage uturuka kuri se. Ni muri ubu buryo n’Imana data yaduhaye, twe abana bayo, umurage ufite agaciro karenze ubutunzi ubwo ari bwo bwose bwo ku isi – ubugingo buhoraho. Pawulo yashushanyije uku kuri ubwo yavugaga ko urupfu nta rubori rugifite! Ubugingo buhoraho bwari ubwe, kandi ni ubwacu, umurage – umurage w’abizera bose. Muri Kristo twiyunze n’Imana – icyaha cyarababariwe, ubuzima bwacu bwaracunguwe kandi dufite ahazaza hahoraho. 

Ni muri uku  kwizera duhindukirira ibyanditswe byacu by’uyu munsi tukamamaza no mu bihe COVID yugarije isi ko amahoro Yesu atanga arenze ikiguzi – ni amahoro atatangwa n’ikintu icyo ari cyo cyose ndetse n’umuntu uwo ari we wese, amahoro ari hejuru ya byose, ahebuje ibyo umuntu yamenya. 

Aya magambo ya Yesu afite imbaraga mu mitima no mu buzima bwacu none, ku munsi wa mbere wa 2022. Rero, ntuhagarike umutima wawe kandi ntugire ubwoba. Yesu yanesheje isi. Muri we dufite kwizera ko ibyo 2022 yaba ifite byose amahoro yacu n’umutekano wacu biri muri we.

Gusenga: Ndagushimiye, Yesu, ko wanesheje byose kandi ko binyuze mu rupfu n’izuka ryawe turi abaragwa b’amahoro y’Imana. Umfashe muri uyu mwaka mushya kuruhukira mu kubaho kwawe no mu mahoro azanwa no kubaho kwawe, menya neza ko icyana kiri imbere cyose mu hazaza h’iyi si, ubugingo bwacu buhoraho bushinganye. Mu izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Peter Horrobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 01 Mutarama 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *