Kubaho Ubuzima bwo mu Mugambi Mugari

Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye. Abaroma 8:28

Umubabaro ni kimwe mu bivugwaho kenshi muri Bibiliya, ariko Bibiliya ntitanga ubusobanuro burambuye, ku mibabaro y’abantu. Ihora itwereka uwasuzugurwaga, akangwa n’abantu, wari umunyamibabaro wamenyereye intimba (Yesaya 53:3). Ntidukeneye kureba kure kugirango tumenye ko tuba mu isi yakomeretse, yuzuye imibabaro, aho abantu batabarika bahangayikiye gushakira igisubizo ibiri kuba. Ibi byageze iwanjye vuba aha ubwo abantu nzi neza bari bari kubabazwa, ndetse ndi gusoma igitabo cya Yobu.

Iyi mbuto nayise ‘Kubaho ubuzima buri mu mugambi mugari’, nyuma yo gusoma igitabo cya Yobu no kumva amagambo yagiye avuga. Ubuzima bwe yari arengerewe n’agahinda n’umubabaro. Ubwo yari akeneye guhumurizwa nyuma yo gutakaza byinshi yahuye no gucirwa urubanza, kuregwa ibinyoma, n’amagambo akomeretsa aturuka ku kwigira umukiranutsi, inshuti zitarizo z’indyandya.

Yanyuze mu rubanza rwe rurerure kuko yabayeho ubuzima buri mu mugambi mugari, mu mucyo w’iteka. Yobu ntiyumvaga ibyo Imana yari irimo gukora, ariko yarayizeraga. Mu by’ukuri, kandi nta kwigirira impuhwe mu mutima we, yaravuze ati, ‘Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe.’ (Yobu 1:21).

Iki gice cy’umusaraba, dufite igisobanuro cy’urukundo n’imbabazi byumvikana cyane, nk’uko byagaragaye ku musaraba. Ibi bituma, natwe tubasha kwatura amagambo yo mu cyanditswe cy’uyu munsi kandi duhumurijwe ko koko Imana ifataniriza byose kuzanira ibyiza abayikunda, n’ubwo ubuzima bwaba bwuzuye amayobera.

Mu bibi no mu byiza, Yobu yatakiye umwe rukumbi washoboraga kumufasha, ahinduranya gutaka kw’ibyiringiro no guhangayika, imbaraga n’intege nke. Mu byiringiro no mu mbaraga, avuga ati, ‘Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi. Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora, Nzareba Imana mfite umubiri. Nzayireba ubwanjye, Amaso yanjye azayitegereza si ay’undi. Nuko umutima wanjye umarwa n’urukumbuzi. (Yobu 19:25-27).

Yobu yari afite ihishurirwa ry’ibyiringiro by’isezerano rishya dufite binyuze mu rupfu rwa Yesu. Ni ibyiringiro by’ubuzima burenze imva kandi buhoraho buramya Imana.

Mu bihe byo kwiheba n’intege nke Yobu yongeraga kwitegereza uko ubuzima bwe bwari bumeze. Akifuza amezi yashize, Imana ikimurinda (Yobu 29:1). Ese yari aziko ubu Imana itakimwitaho? Hari ukwifuza mu mutima we ko kumenya ubugari bw’umubano yari afitanye n’Imana mbere ubuzima bukimeze neza. Mu kwiheba arataka ati, “Icyampa ngasubirana imbaraga nahoranye, izo nahoranye Imana ikiri incuti y’urugo rwanjye” (Yobu 29:4).

Ni byo koko, ntiyatakaje ubushuti bwe n’Imana kuko Imana ihoraho, iriho kandi idahinduka. Ariko nanone, yatakaje kubyumva, umunezero w’igihe yabyumvaga. Mu mubabaro we ukomeye byasanga nk’aho Imana Idahari – Itakiri kumwe na we.

Niba uri kunyura mu bihe bikomeye, ibihe utumva cyangwa utari kubonera igisubizo, ibuka ko utatawe, kuko ‘Uwiteka ubwe azakujya imbere, azabana nawe ntazagusiga, ntazaguhāna. Ntutinye, ntukuke umutima.” (Gutegeka kwa Kabiri 31:8). Baho ubuzima buri mu mugambi mugari w’Imana uzi ko, umunsi umwe, Uwagupfiriye azagaruka, kandi ko uzabana nawe by’iteka ahahoraho, ahatazaba icyaha, agahinda, kurwara cyangwa umubabaro. Mbega umunsi uzaba ar’uw’umunezero!

Gusenga: Data wo mu ijuru, ndagushimiye ko watanze Yesu ngo anshinganishe agakiza gakomeye. Ndakwinginze umfashe, hamwe n’imbaraga z’Umwuka Wera, kukwizera mu byo naba ndi kunyuramo byose mu buzima, kandi no kwizera urukundo rwawe rudahinduka n’ubwo ntaba ndi kubona inzira iri imbere. Ndagushimye ko imbaraga zawe zuzuza intege nke zanjye kandi ko Uri Imana y’ibyiringiro byose n’ihumure ryose. Reka ubuzima bwanjye buheshe Yesu icyubahiro. Amena.

Byanditswe na Margaret Silvester, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 10 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *