Tubimenya Dute?

Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. 2 Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo. 1 Abakorinto 13:1-2

‘Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo … nta cyo mba ndi cyo.’ ese uru rukundo rugoye gusobanukirwa ni uruhe Bibiliya ivugaho cyane,? Ni ‘kumenya ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bw’urukundo rwa Kristo’ (Abefeso 3:18). Ese ni gute dusobanukirwa uru rukundo? Bisa n’ibidafatika nk’uko gufata igicucu bidashoboka. Nanone kandi kumenya uru rukundo ni urufunguzo rwo kuba wujujwe kugeza ku kuzura kw’Imana (Abefeso 3:19).

Yesu yababjije Petero, “mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?” (Matayo 16:15). Petero yari azi igisubizo. Yari yaragendanye na Yesu kandi yarumvise inyigisho ze. Yari yarabonye ibitangaza bikorwa. Yari azi kandi asobanukiwe uwo Yesu ari we. ‘Petero yasubije ati, ““Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.” (Matayo 16:16). Nta kabuza natwe tuba twaravuze nk’ibi. ‘Yesu yasubije ati, “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru” (Matayo 16:17).

Petero yari azi, bitavuye kubyo yabonye cyangwa yumvise, bitari ku kuba yarabanye na Yesu mu myaka itatu, ariko kubwo kubyemerezwa imbere muri we, umwuka ukabishimangira, ihishurirwa ryavuye ku Mana, ko uyu ugabo koko ari Umwana w’Imana.

Iri hishurirwa kandi ryahawe abigishwa ubwo bagendanaga na Yesu ku nzira ijya Emawusi. Barabazanya, “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!”(Luka 24:32). Bari bazi uwo ari we.

Hatari ihishurirwa riva ku Mana, ntabwo twaba dutandukanye na gasuku zisubira mu byo nyirazo yazigishije kuvuga (kandi ahari sinasobanukiwe n’ijambo na rimwe). Ese tubimenya gute?

Uku kwemezwa kw’imbere guturuka kuri Mwuka Wera, naho ubundi byaba kwizera gusa; ikintu twibwira ko tuzi. Dushobora kumenya by’ukuri, dukurikije gusobanukirwa kwacu, ariko kumenya Imana dufite ubushizi bw’amanga biva ku Mana ubwayo. Kuyimenya ni ko kuyikunda. Ntibishoboka kumenya Imana mu buntu bwayo bwose n’icyubahiro kandi ntuyikunde, kuko urukundo ari urw’Imana (1 Yohana 4:8).

Niba kumenya Imana bizanwa no kwemezwa na Mwuka Wera, none tubyakira gute? Hakwiye kuba inzara mu mitima yacu n’inyota mu bugingo. Hakwiye kuba ubushake buturutse imbere muri twe, hamwe no kwemezwa icyaha mu buzima bwacu kandi no kwihutira kwihana.

Isezerano ry’Imana ridakuka riracyahari: ‘Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa’ (Matayo 5:6). Ni umwuka w’Imana uri muri twe watsa umuriro w’urukundo rw’Imana. Nibwo tuzamenya urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa ngo twuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana’ (Abefeso 3:19).

Gusenga: Mwami, unshenjagure, umpindure, uncure, unyuzure. Mwuka w’Ihoraho ongera uze muri jye bundi bushya, kugirango ngukunde bikwiriye kandi nkuze izina ryawe ryera uko bikwiriye. Kubwa Yesu, Amena.

Byanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 21 Gashyantare 2022

Byanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 21 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *