Ubwiringiro Burerezwe

Ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara ariko iyo ikifujwe kibonetse kiba igiti cy’ubugingo. Imigani 13:12

Nari ndi kumva podcast iheruka yitwaga ‘Gutenguhwa’. ya Andy na Cathy Taylor bo muri minisiteri ya Ellel. Byari umugisha kuri njye ubwo nasubizaga amaso inyuma nkareba mu buzima bwanjye ubwo nabagaho mfite ibyiringiro birerezwe. Ahari waba uri aho hantu ubu kandi ukaba wumva uri hafi yo kureka indoto zawe. Aho nahageze kenshi, ariko hari imirongo ibiri yo muri Zaburi yamfashije gukomeza. Uwa mbere ni uwo muri Zaburi 37:4, Kandi wishimire Uwiteka, Na we azaguha ibyo umutima wawe usaba.

Umurongo wa kabiri umfasha mu gihe cyo gutegereza uri muri Zaburi 84:11, ‘Kuko Uwiteka Imana ari izuba n’ingabo ikingira, Uwiteka azatanga ubuntu n’icyubahiro, Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye.’

Mu 1990 nari mfite indoto ebyiri. Nifuzaga kuba muri minisiteri ya Gikirisito ikora ku bijyanye no gukiza no kubohora, kandi nifuzaga gushaka umugabo ukijijwe ufite izi nzozi. Ubwo numvaga minisiteri ya Ellel, nahise ntekereza nti, “aha ni ho ngomba kuba”. Ariko icyo gihe ubuzima bwanjye bwarahindutse kuko nahise ndwara.

Nta muntu wari uzi icyo ndwaye, hari na bamwe bashidikanyaga ko naba ndwaye koko. Natakiye Imana ngo inkize, ariko bigasa nk’aho nta kiri kuba. Noneho, mu 1998, nyuma yo kwakira gusengerwa kuri Ellel Grange, natangiye koroherwa noneho muri Mutarama 2000 nabashaga kureka akagare kanjye nkagenda nta wuri kumfasha.

Nanone, hari ugutegereza cyane gusohozwa kw’ikindi cyifuzo nari mfite. Uko imyaka yashiraga, byari biteye agahinda kureba inshuti zanjye zishaka zikubaka ingo kandi kuri njye nta n’umuntu uri hafi. Nanone, nkomeza ya mirongo iri hejuru ariko nsenga ngo, niba Imana yifuza ko mba ingaragu, ihindure ibyifuzo byanjye. Muri Kanama 2000, nahuye na Dan kuri Ellel Grange. Nari mfite imyaka mirongo itanu ubwo nakoraga ubukwe hashize imyaka isaga cumi n’icyenda.

Nzi uko gutegereza bigorana, ndetse n’ibigeragezo byo kwishakira inzira uburyo biba bikomeye. Niba uri kurwana no kuba ingaragu, cyangwa izindi nzozi izo ari zo zose waba utegereje, nagushishikariza kwizera akamero k’Imana. Ni nziza. Iragukunda, kandi Ntizagira ikintu cyiza ikwima. Ntugwe mu kinyoma satani yabeshye Eva ubwo yamusunikiraga gushidikanya ku kugira neza kw’Imana.

Gusenga: Mwami, ndagushimira ko wampaye amasezerano menshi ahebuje binyuze mu Ijambo ryawe, Bibiliya. Umfashe kuyaha agaciro no kukwizera ko uzasohoza amasezerano yawe. Mpisemo kukwizera ko uzasohoza ibyifuzo byanjye kandi ko ntegereje igihe cyawe gishyitse mu buzima bwanjye. Amena.

Byanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 22 Gashyantare 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *