Ni Iki Kiguha Umurongo?

Ibyo wahamije ni ibitangaza, Ni cyo gituma umutima wanjye ubyitondera. Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, Guha abaswa ubwenge. Zaburi 119:129-130

Ikoreshwa rya Timasi (Plumb Line) rigira umumaro cyane mu bwubatsi rusange no mu bubaji. Ijambo ‘plumb’ risobanura umurongo ugororotse. Akamaro k’ama korone agororotse neza ni uko afasha inyubako ndende guhagarara. Havuyemo dogire nkeya haba ibibazo bikomeye ku nyubako isigaye, kuko bimwe mu biro byaba byataye ihuriro ryabyo ibi bikongera uburemere, biza kurangirira mu isenyuka ry’inyubako. utekereje  ku nyubako ya Pisa ‘Leaning Tower of Pisa’ yo mu Butaliyani byinshi birasobanuka.

Nasanze ibi bihura cyane n’ubuzima bwacu n’ibyemezo dufata. Ese timasi yacu ni iyihe cyangwa intangiriro y’uko tubaho? Twese dufite ibyo twizera bihinduka ukuri tubaho. Rimwe na rimwe iyi myizerere irubaka kandi igatera imbaraga. Tuba muri uku kuri kandi tukabaho ubuzima bwiza, cyane mu gihe uku kuri kwemerwa mu muco wacu na sosiyete yacu.

Ikibabaje, abantu bamwe na bamwe bafite imyizerere ituruka mu ihungabana no kubabazwa, kandi babayeho mu kuri kwabo kugira ngo birinde. Uuri kwabo gushobora kuba ukuko nta muntu wo kwizerwa, ko nta gaciro bafite, ko ubuzima nta byiringiro. Rimwe na rimwe turema imyizerere kubw’ibitekerezo by’abandi, dushobora kubona bica imanza, bityo tukubaka ibiturinda kandi tukarema ukuri kwacu kubera umubabaro.

Ukuri kwacu kugena uko tubaho. Ariko se uku kuri gukomoka hehe? Buri gihe haba hari intangiriro, kandi ibi ni ingenzi, kuko tuba twihuza n’umuntu cyangwa ikintu. Niba tutari kwihuza n’ukuri kw’Imana, ubwo tuba tutari kugera kuri ‘ timasi’.

Kandi nk’uko inyubako zigwa ku munsi utunguranye kubera ko mu ntangiriro zitubatswe neza, nio dutangira kugwa tuva mu murongo. Uko igihe gishira, niko ibindi bice by’ubuzima bwacu bikorwaho, kimwe naya myizerere yacu itari ku murongo umwe n’ukuri kw’Imana gusangwa mu ijambo Ryayo. Nk’uko inyubako ikenera kugenzurwa kenshi, niko natwe twakora neza tubaza Imana bihoraho ukuri twe twiremeye kutajyanye n’ukuri Kwayo. Na kumwe gusa nkaho ari kwiza gushobora kuba atari ubushake bwayo ku buzima bwacu.

Kubw’ubuntu bwe muri we hahora hari ibyiringiro no gusanwa. ‘Urubingo rusadutse ntazaruvuna kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya, ahubwo azazana gukiranuka by’ukuri.’ (Yesaya 42:3). Ijambo ry’Imana rizana ukuri, kandi rizana gukira. ‘Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose’ (2 Timoteyo 3:16-17).

Gusenga: Mwami, ndifuza ko ubuzima bwanjye buza bukajyana n’Ijambo ryawe kandi imyizerere yanjye ikakubahisha. Ndakwingimze unyereke aho naremye ibitekerezo byanjye biturutse ku byambayeho. Reka ijambo Ryawe rizane umucyo n’ubuhanga mu buzima bwanjye, kandi ukuri kwawe kube ‘Umuseke utambitse w’izuba rirashe, N’igitondo kitagira igicu, Igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka, Ku bw’itangaze ry’umuhituko w’imvura.’ (2 Samweli 23:4). Reka gukiranuka kwawe kumbere kompa. Amena.

Byanditswe na Annalene Holtzhausen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 23 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *