Wiringire

Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo. Imigani 3:5-6

Byari binejeje vuba aha ubwo narebaga umubatizo w’abakuze mu itorero ryacu kandi no kumva urugendo rwo kwizera Kristu rw’abantu batatu batandukanye. Umwe yari umukobwa w’imyaka cumi n’itandatu wabaye mu rusengero kuva ari uruhinja rw’ibyumweru bibiri. Yagize amahirwe yo gukurira mu muryango wa Gikristu kandi akagira inkuru nyinshi z’uko Imana yamweretse urukundo rwayo. Yaserutse mu mahitamo ye mu kizamini cyo mu cyiciro cyisumbuye kandi imuyobora ku masomo atari yarigeze atekereza. Byari byoroshye kandi ari byiza inshuro ijana kurushaho. Yadusabye twese kwiringira Umwami kubera ko ibyo twibwira ko tuzi bidahuye n’ibyo Imana izi. Tugomba kwiringira umwanzuro wayo mu myanzuro yose dufata. Yatoye umurongo wo hejuru nk’umurongo we udasanzwe ku mubatizo we.

Umusaza nawe yabatijwe mu mazi kandi asangiza ko nawe yatangiye kuza ku rusengero imyaka ine ishize kandi ko ubwa mbere yabanje kugira amakenga. Ubu yabonye ko Imana iriho kandi ko yumva amasengesho yacu. Imana yamufashije guhangana na bimwe mu bikomeye byamubayeho mu gihe cyashize kandi ko none yiteguye kwiringira Imana, gushyira ahahise inyuma ye, agatangira ahazaza hashya kandi yamamaza urukundo akunda Yesu. Umurongo we wo muri Bibiliya ni uyu, ‘Nzi imigambi mbafitiye. Ni imigambi ibazanira amahoro si ibakururira ibyago, ahubwo ni imigambi ibaha amizero y’igihe kizaza. Nimunsanga mukantakambira mukansenga, nzabumva. Muzanshakashaka mumbone, nimunshaka mubikuye ku mutima.’ (Yeremiya 29:11-13).

Undi mukobwa w’imyaka makumyabiri n’itatu waje mu itorero afite imyaka cumi n’umwe hamwe na nyina na basaza be. Umubano we na se wo mu isi ntiwari warigeze uba mwiza kandi byari bimukomereye. Umuryango mugari w’itorero watumye aguma ashoye imizi mu rukundo rwa Yesu kandi ntiwigeze wemera ko avana amaso ku kuri kuko afite se wo mu ijuru umukunda n’umutima we wose. Yahoze afata kamere yo kwigumura, ariko ubu ikintu afite gikomeye yakora ari ukwatura mu ruhame kwizera kwe.

Kuri njye byari ukunyibutsa ko twese dufite amahitamo yo gukora twaba dushaka kwiringira umwami wacu. Iyo ibintu bikomeye, dushobora gutangira kumva ko Imana itatwitayeho. Imana idusaba kuyiringira muri by’ubu buzima byose. Tugomba gukomeza guhitamo ubudasiba kuyiringira no kuyisaba kutoyobora.

Imigani igice cya 3 cyose kijyanye no guhitamo inzira Imana idufitiye. ‘Ntukiringire ubwenge bwawe, ahubwo uzajye wubaha Uhoraho, wirinde ikibi. Ibyo bizabera umubiri wawe umuti, bihembure ingingo zawe’ (Imigani 3:7-8). ‘Uzaryama nta cyo wikanga, uzisinzirira ibitotsi bikugwe neza. Ntuzatinya ibiteye ubwoba bigutunguye, cyangwa ibitero by’inkozi z’ibibi ziguhagurukiye. Koko Uhoraho azakubera umwishingizi, kandi azakurinda kugwa mu mutego’ (Imigani 3:24-26).

Nkunda iyi ndirimbo ‘Warakoze kumbera data’ (2015) ya Pete James na Aaron Keyes.

‘Urukundo ruruta inyanja, ubuntu rwimbitse kuruta inyanja, na mbere yuko ibihe bitangira, data yagize uwe. Unshyize hafi y’umutima we, unyumva uko nguhamagaye. Nubwo ntabona ikiganza cyawe, nziko nshobora kwizera umutima wawe. Kuberako wambereye data mbere yuko mpumeka. Uzambera data no mu buzima nyuma y’urupfu. Nziko buri mwanya ubuntu bwawe bwabaye ku buzima bwanjye, kandi ndagushimira ko umbereye data. Birenze aho inzira zanjye zijya, urukundo ruranzengurutse, nubwo ntumva ijwi ryawe, nziko mbasha kwizera ijambo Ryawe. Yego, nziko nshobora kukwizera, Mwami. Nziko ndemye mu buryo bw’agatangaza. Nziko buri mwanya ubuntu bwawe bwabaye ku buzima bwanjye, kandi ndagushimira ko wambereye data’

Gusenga: Data wo mu ijuru, ndagushimira ko uhora unyereka urukundo rwawe ruhebuje, uburinzi no kunyitaho, kandi ko umfitiye umugambi. Umfashe gutera intambwe mu kwizera kandi no kwinjira mu mugambi kandi nature nshize amanga kwizera ngufitiye ku bandi batarakumenya. Amena.

Byanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 24 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *