Guhangana n’Ibigeragezo

Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana. Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana, kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu, waguranye umurage we w’umwana w’imfura igaburo rimwe. Abaheburayo 12:14-16

Nifuza kuba navuga ko ndi uwera kandi ko ntajya ngeragezwa ngo nkore icyaha. Ese ibyo ntibyaba ari ikintu gikomeye cyo kuvuga? Ariko nanone, cyaba ari ikinyoma cyambaye ubusa! Ukuri nuko, kugeza ubwo tuzabona Umwami imbonankubone, twese tuzajya tubona kamere yacu y’icyaha hamwe nibyifuzo byayo ndetse nibyo ibongamiraho bitaribyo.

Hejuru yibi, dufite umwanzi ukoresha imbaraga nyinshi kutuyobora mu cyaha kugirango atuyobye, kandi azi kudufatira mu mbaraga nke zacu. Ikibyica byose, isi tubamo idushishikariza kwifatanya n’imyatwarire y’ibyaha. Mu yandi magambo, rimwe na rimwe, ibigeragezo biraza, kandi dukenye gushikama mu gihe cy’ibigeragezo.

Icyanditswe cy’uyu munsi kivuga kuri Esawu kidufasha kubona ibintu neza. Esawu yari ashonje kandi kugirango ahaze icyifuzo cy’igihe gito yatanze ubutware bwe bw’impfura. Kubera iki? Icyanditswe kibyita gukerensa, ikintu kidafite agaciro, kitazahoraho. Yabonye bike ariko atakaza byinshi. Ibi nibyo bibaho iyo twemereye icyaha. Turagikora, mu by’ukuri, tukagira icyo tubona – ibyishimo by’igihe gito. Ariko duhagararira gutakaza byinshi, kuko icyaha gisenya. Bituzanira kubohwa, bigira ingaruka ku mibanire yacu kandi, ikiruta ibi, byitambika ubusabane bwacu n’Imana.

Rero, mu gihe ibigeragezo bikomeye, dukeneye kwibaza, “Ese koko birakwiye? Ese koko aha ngaha naba nifuza gutera ikirenge mucya Esawu?” Uku kugenzura ukuri gushobora kudufasha kuguma twera kandi tugatsinda uko kwifuza gukora icyaha.

Imana iduha amasezerano ahebuje. Atubwira ko niturwanya umwanzi, azaduhunga (Yakobo 4:7). Nizere ko ibi ari igice, kuberako, iyo turwanyije umwanzi, turakomera. Satani yaje kutugerageza kugirango tugwe. Ariko niduhitamo kugandukira Imana, kandi tugakomeza umugambi wacu wo kuguma twera, nibwo iki kigeragezo kizahinduka ikindukuza mu buryo bw’umwuka. Ni intsinzi ku ntsinzi ku Mwami!

Kugeragezwa si icyaha. Bibiliya itubwira ko na Yesu ubwe yarageragejwe, mu buryo bwose (Abaheburayo 4:15). Nuko, igitandukanye najye nawe, we atacumuye. Niwe wenyine, kubera intsinzi ye yabonye mu buryo bugoye, watuyobora mu nzira imwe kandi akatwigisha uko twatsinda mu bihe by’ibigeragezo.

Gusenga: Data wo mu ijuru, warakoze ko Yesu ataje kuduciraho urubanza, ariko kudukiza. Ndakwinginze umfashe gukomera no mu gihe cyo kugeragezwa kandi ndagusabye ngo unyibutse ko bidakwiriye kubijyamo. Mu izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Annalene Holtzhausen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 25 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *