Urukundo Rutunganijwe Rwose Rumara Ubwoba

Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose. 1 Yohana 4:18

Nahoze mfite ikibazo cyo kumva icyo uyu murongo uvuga ngo ‘ubwoba buzana igihano’ usobanura. Iyo nagiraga ubwoba, ntabwo najyaga ntekereza ko igihano gifite aho gihuriye n’ubwoba bwanjye. Ariko ndebye mu ijambo ry’Imana kugira ngo ndebe aho umuzi w’ubwoba uturuka byafasha gusobanura uburyo buhuye n’igihano muri uyu murongo.

Mu ijambo ry’Imana, biratangaje kubona ko amarangamutima ya mbere Adamu yagaragaje, nyuma yuko we na Eva bacumuye ar’ubwoba. Bari bararemwe n’Imana y’urukundo, bashyirwa mu ngobyi aho babagaho nk’umuntu mwe mu rukundo rutunganijwe rwose na se wo mu ijuru, mbere yo gukora icyaha. Bari bafite umudendezo usesuye mu ngobyi, ariko Uwiteka yari yababwiye kutazarya ku giti kimenyesha ikibi n’icyiza, kuko byari kubagiraho ingaruka.

Mu gihe bariye ku giti kibujijwe, bari kumenya icyiza n’ikibi. Imana yavuze ko n gupfa nta kabuza bazapfa nibarya kuri icyo giti, kandi ubwoba bwo guhanwa bwazanywe no kutumvira. Ikiremwamuntu cyahawe ubwoba kuva icyo gihe, ntibakigendera mu rukundo rutunganijwe n’amahoro n’Uwiteka.

Bibiliya itubwira ko Imana ari urukundo’ (1 Yohana 4:16). Imana yifuza cyane kugirana ubusabane natwe, kuko ntiyigeze yifuza ko ikiremwamuntu kibaho iteka gitandukanye nawe mu isi yaguye. Mu rukundo rwe rukomeye, yashyize umumarayika imbere y’igiti cy’ubugingo mu ngobyi, kugirango Adamu na Eva batakiryaho hanyuma bakazabaho iteka mu isi yaguye hamwe n’ababakomotseho.

Binyuze mu gitambo cya Yesu, inzira yo kugirango ikiremwamuntu gitunganywe mu rukundo nanone yarabonetse. Urukundo rutunganyijwe rwose rumara ubwoba binyuze mu gusabana na Data wo mu Ijuru kandi niho tubasha kuruhukira mu masezerano ye y’uburinzi buhoraho. Bibiliya igira iti ‘Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda’ (2 Timoteyo 1:7).

Kamere yacu ibongamira kuri iyi si yanduye kugirango isubize mu bwoba ibirushya biba mu buzima, ariko, binyuze muri Yesu, ntabwo tukiri imbata z’ubwoba, ahubwo turi abahungu n’abakobwa bashobora guhamagara Imana ‘ Data’. Turatekanye mu rukundo rwe rutunganye.

Intumwa Pawulo, mu ibaruwa yandikiye abakristu b’Abaroma, yanditse ati, ‘kuko mutahawe umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti “Aba, Data!” Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana’ (Abaroma 8:15-16).

Ntabwo ukiri imbata y’ubwoba, ahubwo wahinduwe umwana w’Imana na so wo mu ijuru, ugukunda bihebuje.

Gusenga: Data wo mu ijuru, ndagushimira igitambo cy’umwana wawe Yesu, cyatumye kugirana ubusabane nawe bishoboka, kandi urukundo rutunganijwe rumara ubwoba. Nkweguriye ubwoba bwanjye bwose kandi ngusaba ko kumenya ukuri kuko ndi umwana wawe bive mu mutwe bigere mu mutima. Umfashe no gusangiza abandi uku kuri. Mu izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Gilly Mathiesen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 26 Gashyantare 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *