Nuko nkunyuzeho ndakwitegereza mbona ugeze mu gihe cyo kubengukwa, maze ngutwikiriza umwitero wanjye nambika ubwambure bwawe, ndetse narakurahiye nsezerana nawe, maze uba uwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Mperako nkuhagiza amazi, ni ukuri nkuhagiraho amaraso yawe rwose kandi nguhezuza amavuta. Ezekiyeli 16:8-9
Byahoraga bintangaza ko hari umurongo w’ubumana ugaragara rwose mu buryo Imana yasubije ikibazo cy’umwijima wo mu mwuka wo muri Yerusalemu n’abaturage baho, bishushanyijwe muri uyu murongo wimbitse uva mu ijambo ryayo rinyuze muri Ezekiyeli.
Ikibazo cya mbere Imana yari ifite cyuko yatwikirije umwuka w’ubwoba w’abantu nyuma y’imyaka myinshi yo guhabanywa. Abona ko bikwiriye ko isezerano afitanye nabo ritangazwa ku mugaragaro. Icya nyuma, igihe uburinzi n’isezerano byari bimaze gushyirwaho, hari amahirwe yo kwezwa kw’agaciro ibyanduye byose byo mu gihe cyahise.
Nibwiye ko hari umurongo usa nk’uyu mu mugani uzwi cyane w’umwana w’ikirara. Ikihutirwaga kuri se w’umwana nuko atwikira ubwambure bw’umuhungu we, akoresheje umwitero we mwiza kurusha iyindi. Kwambika impeta umuhungu we ku rutoki, ikimenyetso gisanzwe cy’isezerano, gihamiriza buri wese ko uyu mwana aba muri uyu muryango. Kandi se yahagije ibyifuzo byagaragaraga byo kutagubwa neza n’inzara, abihagisha kumuha inkweto n’ibiryo.
Kugirango Imana izane gukira kwayo mu buzima bwacu, ni iby’ingenzi ko tubanza gusanirwa ahantu turindirwa mu mwuka, kandi ko turindirwa mu isezerano ry’ubusabane nawe, ubu binyuze mu Mwana wayo Yesu. Mbega Imana yo kwizerwa dukorera!
Gusenga: Data wo mu ijuru, duhisemo uyu munsi kwiyegurira umutekano w’igitwikirizo cyawe, gusobanukirwa neza isezerano ryawe ndetse no kugira neza kwawe weza ubuzima bwanjye. Amena.
Byanditswe na David Cross, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 27 Gashyantare 2022