“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatumkura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera. Yesaya 1:18.
Vuba aha duherutse kugira urubura rwinshi rwatwikiriye hose, ubwo narimo twajyaga ku rusengero n’inshuti zanjye, twagiranye ikiganiro ku buryo ki urubura rweraga. Inshuti yanjye yaje kubona intama z’umweru, azigereranyije na rwa rubura, aravuga ngo izo ntama ntabwo zasaga umweru nka rwa rubura, habe na gato. Urebye zendaga gusa umuhondo, ubwoya bwazo bwari bwuzuye umwanda wo mu rwuri.
Nafashe umwanya mbiterekerezaho maze iki cyanditswe twasomye kinzamo. Ntekereza ku cyaha n’uburyo kidusigira icyasha. Rimwe na rimwe ibyasha by’ibyaha bimera nk’aho ari iteka ryose. Bigasa n’aho nta buryo bwo kubyoza ngo bituveho.
Nyamara Imana ishobora gukura ibyasha duterwa n’ibyaha mu buzima bwacu, nk’uko yabigenjereje Abisirayeli. Ntidukwiye guhora duca mu buzima bwangijwe n’ibyaha iteka. Imana yabikuraho rwose. Twizezwa n’ijambo ryayo ko, mu gihe twayubashye kandi tubyifuza, Kirisito azatubabarira adukureho ibyaha byose.
Dawidi yarasenze ati, ‘Unyejeshe ezobu ndera, unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura.’ (Zaburi 51:9). Birashoboka ko waba urimo urwana n’icyaha mu buzima bwawe. biranashoboka rwose ko waba utizeye neza niba ushobora kwezwa cg kuhagirwa ‘ukera kurusha urubura’. Umurongo twasomye uyu munsi uravuga ngo, “Yego, birashoboka rwose. Wakuhagirwa, wakwezwa, kandi ibyasha by’ibyaha byose byagukurwaho”.
Wakwibaza uti, “Gute?” Igisubizo ni Ukumusanga uyu munsi, ukihana, Ukamusaba kukweza. biroroshye rwose.
Iyakire kuri we umufungurire umutima umubaze niba hari icyaha runaka mu buzima bwawe ukeneye kwatura. Ushobora kuba ntacyo uzi muri aka kanya. Ariko iyakire umufungukire maze utege ugutwi So wo mu ijuru ugukunda. Araguhishurira niba hari igihari.
Mu gihe ndimo nandi ibi, ndi gusaba Imana ngo inyereke ibintu biri mu buzima bwanjye nkeneye kuyizanira. Nta we muri twe utunganye ndetse twese dushobora kugira ibyo twangiza. Ariko ni byiza cyane kuba dufite Umukiza udukunda, wadupfiriye ngo tubaturwe dukurwe ku ngoyi y’icyaha!
Ndagukangurira gufata umwanya uyu munsi ugatuza ugatega ugutwi Imana. Yizanire buri kimwe cyose kiza mu bitekerezo maze uyemerere ikweze nk’urubura.
Gusenga: Data wo mu ijuru, urakoze kubw’ijambo ryawe n’amasezerano aririmo. Urakoze cyane kuko umwana wawe Yesu yampfiriye ku musaraba ngo mbabarirwe. Data, ijambo ryawe riravuga ngo Uzanyeza nere, nanjye nzera nk’urubura. Mwami, ndagusaba ngo umpishurire mu bwenge ikintu icyo ari cyo cyose nkeneye kwihana mu buzima bwanjye ntihannye, kugira ngo mbashe kwihana maze nezwe nawe. Urakoze. Ni mu izina rya Yesu, Amena.
Byanditswe na Vicky Munro, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 05 Werurwe 2022