“Hwejesha amaso yanjye, Kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe.” Zaburi 119:18
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo naryohewe cyane no gutembera ahantu harehare mu giturage nturiye ibintu ntari narigeze mbonera umwanya. Ibi byambereye iby’umumaro kuri jye, ndetse n’imbwa yanjye isa n’ibyishimiye! Mu ntangiriro twakangurirwa kudatwara imidoka ngo tujye ahandi hantu gukora siporo yo kugenda n’amaguru, bityo nagendaga n’amaguru mu nzira menyereye uhereye mu rugo iwanjye. Ariko umunsi umwe, ntekereza ko byaba byiza guhindura, maze mpitamo kureba ku ikarita y’aho ntuye ngo ndebe niba hari inzira nshya nakoresha. Ubwo nakoraga ibi, navumbuye izindi nzira z’abanyamaguru ntarinzi ko zibaho. Ntegura urugendo rurerure, maze runyuza ahantu heza hafite ibimera n’ibinyabuzima bitangaje ubona uko ugenda muri iyo nzira. Iyo nza gukomeza mu nzira menyereye ndashatse kugira ikindi ndeba, nari kuba mpombye, simenye ko hari byinshi byiza waryoherwa nabyo muri aka gace ntuyemo.
Byanteye kwibaza niba rimwe na rimwe tutameze gutyo mu rugendo rwacu n’Imana. Dushobora kumva tunyuzwe n’ibyo tumenyereye ndetse n’ibyo dusanzwe tuzi ku Mana. Nyamara, nizera ko hari byinshi cyane twavumbura kuri yo mu gihe twashaka Imana mu buryo bwimbitse, kandi ashaka kwihishurira buri umwe muri twe kurushaho.
Uburyo bw’ingenzi atwihishuriramo ni mu Ijambo rye. Ese turisoma twumva hari icyo dutegereje, dusaba Imana ngo ihwejeshe amaso yacu tubashe kubona ibintu bishya kandi bitangaje kuri yo? Icyanditswe cy’uyu munsi kiradutera umwete wo gukora ibi. Uko turushaho kumwegera, yadusezeranyije ko azatwegera (Yakobo 4:8), kandi ibi ni ukuri by’umwihariko igihe dusoma Ijambo rye. Muri Yeremiya 33:3 yadusezeranyije ko nitumutabaza, azadusubiza kandi akatwereka ibikomeye biruhije tutamenya.
Ese twaba dufite inzara y’Imana mu buzima bwacu? Reka tuyegere uyu munsi, twiteze ko atari butwgere gusa, ahubwo ko ari bugire ibyo aduhishurira kuri we. Nizere ko hari byinshi cyane bihishiwe buri wese muri twe.
Gusenga: Mwami Mana, umbabarire ko naheze mu bisanzwe mu rugendo rwanjye nawe, numva ntiteze ibindi birenze. Ndagusabye ngo uhwejeshe amaso yanjye uyu munsi, kugira ngo mbashe kubona ibindi bintu bishya kandi byiza kuri wowe, maze ndusheho kukumenya neza. Mu Izina rya Yesu, Amen!
Yakuwe muri Seeds Of Kingdom yo ku itariki ya 14 Kanama 2020