“Reka numve ibyo Imana Uwiteka izavuga, Kuko izabwira ubwoko bwayo n’abakunzi bayo amahoro, Ariko be kugarukira ubupfu” Zaburi 85:9
Zaburi ya 85 yanditswe mu gihe kigoranye ku gihugu cya Isirayeli. Ishobora kuba yaranditswe ubwo abarokotse ba Isirayeli bari bagarutse mu gihugu bavuye mu bunyage i Babuloni. Umwanditsi wa Zaburi avuga umunuzero n’ibyiringiro bongeye kugarurirwa no kugerwaho n’impuhwe n’imbabazi by’Imana. Biranashoboka ko ari kwemera kugerwaho n’ingorane zo kugaruka mu gihugu ndetse no mu bukungu bwangijwe no kutitabwaho muri iyo myaka yose y’ubunyage. Uko yishimira impuhwe z’Imana, ni nako yumva umubabaro wo kwangirika kw’igihugu maze arataka asaba ububyutse, kandi yifuza kwiyumvira ubwe Ijambo Uwiteka azabwira umutima we bwite ndetse n’igihugu akunda.
Natwe tumaze igihe turi kuba mu bihe bigoye aho ibihugu byose byisanze mu kavuyo kubw’ikwirakwira n’ingaruka by’icyorezo cya Corona Virusi. Amajwi menshi atugeraho buri munsi biciye mu itangazamakuru ry’iyi si aduha amakuru, imibare ndetse n’ibyitezwe binashobora kuba byashaka kubangamira ibyiringiro no gushikama by’abantu b’Imana. Kimwe n’abandi benshi, muri iki gihe nanjye nahawe umugisha kandi nubakwa no kubona amajwi avuga iby’ubumana binyuze mu nyigisho ndetse n’amateraniro byashyizwe kuri murandasi (interinete).
Ariko nyamara uko nagiye ntega amatwi, nongeye kwibutswa bushya ko n’abigisha ndetse n’abayobozi bubashywe bashobora kubona ibiri kuba mu isi muri iki gihe mu buryo buhabanye hagati yabo. Nk’uko Abayuda b’i Beroya babigenje bashakashaka mu Byanditswe ngo bagenzure ko inyigisho za Pawulo mu Byakozwe n’Intumwa 17 zari ukuri, nanjye nkeneye kwirondorera ijwi ry’Imana ndetse no mu byo aba bavugabutumwa bakomeye bari kuvuga. Kimwe n’umwanditsi wa Zaburi ya 85, nkeneye kumva icyo Uwiteka ashaka kubwira umutima wanjye.
Biroroshye ko umuntu yakwibwira ati: “njye ndi umukirisito usanzwe, mbese ndi inde wo kugenzura ibyo numva umukirisito uzwi kandi uciye akenge avuga cyangwa ngo ntekereze ko Imana ishaka kumbwira ku biri kuba mu isi?” Abaheburayo 8:10-11 hatwibutsa isezerano ry’igihango cyo mu Isezerano rya Kera, ryavuzwe mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya ribwirwa inzu ya Isirayeli, isezerano nanone ryabanje mu Isezerano Rishya kubwo kwizera Yesu:
‘Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, Nyandike mu mitima yabo, Kandi nzaba Imana yabo, Na bo bazaba ubwoko bwanjye. Ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, Cyangwa ngo yigishe mwene se ati ‘Menya Uwiteka’,Kuko bose bazamenya, Uhereye ku woroheje hanyuma y’abandi, Ukageza ku ukomeye uruta abandi.’
Uyu murongo uri harugu ntuvuga ko tutagikeneye abashumba n’abigisha mu itorero, ariko uvuga ko Data wa twese uri mu ijuru ashaka kuvugisha no kwigisha abana be we ubwe. Nubwo ukunda kwibona nk’umwe mu ‘boroheje’, ntucike intege, nawe uri mu bo iri sezerano riri haruguru rireba.
Gusenga: Mwami Yesu, ndabizi ko ndi Umwana wawe. Uko nsoma Ijambo ryawe, Bibiliya, ndagusabye ngo umfashe kumva icyo uri kumbwira ndetse uri kubwira n’abandi muri iki gihe. Ni mu izina ryawe nsenze, Amena.
Yanditswe na Dean Gardner ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 25 Kamena 2020
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE