Ukuri Nyako

“Unyobore ku bw’umurava wawe unyigishe, Kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye, Ni wowe ntegereza umunsi ukira.” Zaburi 25:5

Mperutse kureba filime mbarankuru kuri televiziyo igaragaza uburyo Ingabo z’Abongereza zirwanira mu mazi zikoresha zitoza abayobozi b’Ubwato bugendera hasi munyanja bufite ibisasu bya kirimbuzi. Mu gika cya nyuma cy’ibyo basabwa, mu mazi haba hariho amato menshi y’abasivire ndetse n’amato y’intambara nka kimwe mu bigize ikizamini cyabo. Kubw’ibyo, umuyobozi utozwa agahabwa amakuru menshi cyane aturutse ku byuma bihenze cyane by’ikoranabuhanga bigenzura ibiri kubera mu mazi. Nyamara, kuba ubwato bwabo bugendera hasi mu mazi, bibatera kwishingikiriza gusa ku ikoranabunga n’umutima wose, ibyo bibatera kwakira ashusho menshi cyane ndetse n’ibishobora kuba bivangavanze kandi bigoye gusobanukirwa. Urwo ruvange rw’amakuru barwita ‘umuvumo w’iki gihe  w’umurwanyi wo mu bwato bugendera munsi y’inyanja’, aho ukuri shingiro gutakarira muri raporo, amakuru ndetse n’ibitekerezo bitandukanye kandi birenze ibikenewe..

Hagati muri ibyo byarimo biba, umwe mu basirikare bakuru ufite ipeti rya Adimirale wakurikiranaga imyitozo, afata uwari kwiga amushyira ku ruhande aramubwira ati ” birebere mu cyuma cyitwa perisikope.” Abikoze uyu wigaga abona ishusho nyakuri y’uko byari bimeze by’ukuri maze wa musirikare mukuru aramubwira ati “noneho ubonye ikibazo mu bundi buryo bushya butandukanye n’ubwa mbere.  Ikibazo ntabwo kigoye cyane nk’uko wabitekerezaga.” Uyu wabaye mwanya wo guhinduka kuri wa musirikare watozwaga.

Nanjye nisanze mfite aho mpuriye n’ibi, aho nanjye nshobora kwakira amakuru menshi arenze urugero kubw’uko uyu munsi aboneka ari menshi kuri interinete (murandasi). Ibitekerezo by’abandi bishobora gushingirwaho nk’aho ari ukuri kw’ibyabaye, amakuru atari ukuri agakwirakwizwa, uko abantu babona ibintu runaka ndetse n’amakuru biza byihuta kandi mu buryo bworoshye nta mwanya uhagije wo kubitekerezaho ndetse no kubishungura ngo umuntu amenye ko isoko yabyo ari ukuri cyangwa atari ukuri. Natwe dushobora kwisanga byatubanye byinshi, ndetse tugatangira kumva twarengewe n’ibyo ubu twisobanurira nk’ibihe bigoye kandi bidasobanutse.

Dukeneye kurebera ubuzima bwacu ndetse n’ibiri kubera mu isi yacu mu maso y’uzi by’ukuri neza ukuri nyako. Dukeneye kwemerera ukuri kw’Imana n’uburyo ibona ibintu kwinjira mu buzima bwacu kugacecekesha rwa rusaku rw’ibitekerezo n’amakuru dusukwaho, tugize umutima n’ubwenge birondora/bijonjora.

Aha ni ho tubasha kureba tukamenya neza ibyo turi gucamo uko biri by’ukuri, tukabibona uko Imana ibibona atari uko twe tubyisobanurira. Bityo, tukabasha kwakira mu mitima yacu ya mahoro asesuye twasezeranijwe.

Gusenga: Mana Data, ndemera ko hari igihe nemeye kurangazwa no kurengerwa n’urusaku n’amakuru isi insukaho. Nk’uko Zaburi ibivuga, ‘Unyoboreshe umurava wawe unyigishe’, ngo mbashe kubaho mu mahoro n’umunezero. Amena.


Yanditswe na Lindsey Hanekom, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 28 Kamena 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *