Gukurikiza Amabwiriza

“Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha, Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.” Imigani 1:8

Ndibaza niba warigeze ugerageza gukora ikintu wibwiraga ko uko kiri atari ko kigomba kuba, noneho ugakomeza kugikora uko wibwiraga ko cyagombye kuba kiri.

Vuba aha nashakaga gukora ibisuguti bitatu nakundaga mu bwana bwanjye. Mama yakundaga kubikora buri cyumweru abikorera abakozi bose bo mu murima w’umuryango wacu, ngo babinyweshe icyayi cya mu gitondo. Bibiri muri ibi ibisuguti nari nzi kubikora neza, kuko nabikoze inshuro nyinshi mbere. Ikindi gisuguti cyitwaga igisuguti cya ANZAC ( Ibisuguti bizwi cyane byakoreshejwe n’ingabo za Ositaraliya na Nouvelle-Zélande mu Ntambara ya Mbere y’Isi), uburyo nakoresheje ni uburyo Mama yari yarakoresheje imyaka irenga mirongo itanu, rero nari mbizi ko ubu ari uburyo bwageragejwe bwizewe. Bwakoreshaga ibikombe, nibwiraga ko ari igipimo kitari cyiza bihagije, nuko mpindura mu magarama, uburyo bugezweho bwo gupima.

Nyuma yo kuvanga ibijyamo no kubiteka mu ziko, byasohotsemo byapfuye kandi biteye ubwoba. Byarandakaje ho gato, kuko atari byo nari niteze. Noneho mpamagara Mama kugira ngo mubaze aho byapfiriye neza. Yambajije niba nakurikije uko bikorwa. Navuze ngo yego, ansaba ko nkoresha isukari nke. Nongeye kugerageza na byo bisa na bya bindi ariko byo bibishye kuruta ibya mbere. Hanyuma yambwiye ngo nkoreshe ifarini nyinshi. Ibisuguti byaje byumye kandi bimanyagurika, ntabwo byari byiza na gato. Ntibyatinze, bashiki banjye nabo nabinjijemo, kuko nabo bari barakoresheje ubwo buryo. Ndetse baranabitetse banyoherereza amafoto yabo y’ukuntu bisa neza.

Ibiganiro hagati yacu, Mama na bashiki banjye byari biri ku bijyanye n’uburyo ibyabo byose byakoze n’uburyo ibyanjye bitigeze bikora, bansaba ko nagerageza gukora iki cyangwa kiriya. Ndetse twaganiriye ku buryo ibyo gukoresha bishobora kuba bitandukanye cyane hano mu Bwongereza kuruta uko byari bimeze muri Ositaraliya kandi iyi ishobora kuba ari yo mpamvu bitakoraga.

Natekereje ko nakongera kugerageza rimwe gusa, noneho iyi nshuro numva Umwuka Wera avuga ati: “Kurikiza uburyo bikorwa”. Noneho ndebye aho byanditse uko bikorwa, nahisemo gukoresha ibipimo by’igikombe aho gukoresha ibipimo byanjye bishya nahinduye, bigezweho kurushaho. Narabivanze byose mbishyira mu ziko, neza nkuko byari byanditswe uko bikorwa, ntangazwa nuko mbibonye bisohotse neza.

Nibwo numvise Imana ivugana nanjye, iti: “Ni kimwe ku bantu benshi. Ntibakunda ibyo nabashyiriyeho kuva mbere. Benshi batekereza ko inzira zanjye zishaje zikeneye guhinduka. Bagerageza kwishakira inzira zabo zo kubaho kandi iyo bitagenze neza, bagerageza kujya mu bundi buryo n’inzira zo gukosora ibitagenda neza ”. Muri Yesaya 55: 8, haratubwira hati: ” Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga‘.

Nkanjye n’ibisuguti byanjye, benshi bagerageza gukora ubuzima mu buryo bwabo bakibaza impamvu bababara bakisanga mu bibazo bitandukanye. Abenshi ndetse bagerageza gushaka ubundi buryo bwo kuzana gukira mu buzima bwabo, bagashaka inama ku bantu b’ingeri zose hamwe n’ubuvuzi, ibyo bikaba bibatera ububata burenze kuri bo.

Imana yonyine ni yo ifite uburyo bukwiye abantu bagomba kubaho kandi bakagira imibereho hano kw’isi. Ijambo ryayo n’inzira zayo biratunganye. Biracyari ‘kimwe ejo, uyu munsi n’iteka ryose‘. Ni uburyo bwageragejwe, bukora, niba duhisemo kubukoresha mu buzima bwacu. Iyo dukoze ibi, ubuzima bwacu buhinduka nkuko Umuremyi yabiteganije. Dushobora kuba twaragerageje gukora ibintu mu buryo bwacu, ariko wenda, uyu munsi, dukwiye guhagarara tugatekereza niba dukurikiza ibyo Imana ivuga kandi idusaba gukora. Ushobora kuvuga isengesho rikurikira:

Gusenga: Data, ndashaka kugushimira kubw’ijambo ryawe n’ukuri kwawe, no kuba warampaye uburyo bwo kubaho. Mbabarira igihe nahisemo kubaho ubuzima bwanjye mu buryo bwanjye, uko mbyumva ubwanjye, Mbabarira igihe nagerageje guhindura ibyo washyizeho ndetse nkanashakisha inama no gukira mu bundi buryo, Atari mu buryo bwawe. Mfasha, Data, kukurebaho wenyine hamwe n’ijambo ryawe uhereye uyu munsi. Amena.

Byanditswe na Robert Steel, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 11 Mutarama 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *