Imana Ntabwo Iri mu Mutingito

“Amaze kubasezerera aragenda, azamuka umusozi wenyine ajya gusenga. Bwari bugorobye, ari yo wenyine.” Matayo 14:23

Eliya yazamutse umusozi guhura n’Imana. “Iramubwira iti “Sohoka uhagarare ku musozi imbere y’Uwiteka.” Uwo mwanya Uwiteka amucaho, maze umuyaga mwinshi wa serwakira uraza usatura imisozi, umenagurira ibitare imbere y’Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga. Umuyaga ushize habaho igishyitsi cy’isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi. Hanyuma y’igishyitsi hakurikiraho umuriro, ariko Uwiteka yari atari mu muriro. Hanyuma y’umuriro haza ijwi ryoroheje ry’ituza. ‘(1 Abami 19: 11-12).

Imana ivuga bucece, mu gihe byose bituje. Kugira ngo twumve ijwi ryayo, dukeneye kuba ahantu hatuje, ‘Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana’ (Zaburi 46:11).

Mu ntangiriro, ‘Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima.’ (Itangiriro 2: 7). Ijambo ryahinduwe riva mu giheburayo cy’umwimerere nko ‘guhumeka‘ rishobora kandi gusobanura ‘umwuka.’ Imana yahumekeye igice cyayo, Umwuka Wayo w’ubuzima, muri Adamu. Kandi ni kubw’uwo Mwuka umwe natwe dushobora kumumenya ko ari we no kumumenya. Ntibwira amatwi yacu, cyangwa ubwenge bwacu, ariko yitonze kandi ituje, mu mwuka wacu.

Yesu yari azi agaciro ko kuba wenyine na Data, ahantu hatuje yashoboraga gusangira umutima we, nta kirangaza. ‘Nuko mu museke arabyuka, arasohoka ajya mu butayu asengerayo.’ (Mariko 1:35).

Tuba mw’isi y’amajwi adaceceka, yibasiye ibice byose by’ubuzima. Kugira ngo tubone Imana dukeneye gushaka ahantu hatuje, kure y’induru y’isi, aho dushobora kuvugana na yo tutarangaye, kandi tukayemerera kutuvugisha. Samweli yari aryamye hasi mu rusengero, hafi y’isanduku y’isezerano, ubwo yumvaga ijwi ry’Imana. Aravuga ati: “Vuga, kuko umugaragu wawe nteze amatwi” (1 Samweli 3:10). Uwiteka ahishurira Samweli atuje imigambi ye.

Hagati mu mivurungano yose n’amakimbirane y’ubuzima, reka dushake inguni ituje, kure y’ibiganiro byose bitubaha Imana, aho dushobora gushyira hasi ibibazo byacu tukaruhuka. ‘Nimworoshye (nimutuze) mumenye ko ari jye Mana‘ (Zaburi 46:11).

Reka twibuke umusaraba. Yesu yapfuye mu kimbo cyacu, kubw’ibyaha byacu apfanye ibyaha byacu, kugirango dushobore kwishimira ubuzima bwuzuye. ‘Nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi‘ (Yohana 10:10). Mwemerere kuvuga amagambo y’ubuzima mu mwuka wawe, nkuko wakirana gushimira ibyawe wari ukwiriye. ‘Abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora. ‘(Yesaya 40:31, ESV).

Gusenga: Mwami, Urupfu rwawe ni ubuzima bwanjye. Uyu munsi nikuye mu isi, ngushyizeho ibyo nifuza byanjye byose, kandi nishingikiriza ku kuri kwawe. Ntuzigera ureka kunkorera kunkorera ibyo ngutegerejeho. Akenshi sinakoze ibyo untegerejeho. Mbabarira, Mwami. Mfasha kumenya ukubaho kwawe, no kukumenya, Imana yonyine y’ukuri, na Yesu Kristo, uwo wohereje. Mu Izina rye. Amena.

Byanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 08 Werurwe 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *