Ahantu Hirengeye Gusumba Ahandi

“Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.” Abafilipi 2:9-11

Twigeze kugira itsinda ry’Abahamya ba Yehova baza iwacu kuganira ku kwizera kwa gikristo no kureba mu Byanditswe. Bafite ibisobanuro byabo byinshi kuri Bibiliya, ariko ibyo bizera ntabwo bihuye nibyo ivuga. Itandukaniro rikomeye twari dufitanye nabo ryari Yesu uwo ari we. Bamaze kugenda, nateguye ibyanditswe bimwe byerekana neza ko Yesu ari Imana k’ubutaha bagarutse. Ariko ntibongeye kugaruka. Abigishwa ba Yesu bamenye ko Yesu ari Imana kandi imwe mu magambo asobanutse yaturutse kuri Tomasi. Yagize amahirwe yo kubona Umwami Yesu wazutse. Yesu yamuhamagaye kureba ibiganza bye byatobowe n’imisumari maze ashyira ikiganza cye mu rubavu rwe, rwacumitijwe icumu ry’umusirikare w’Abaroma. Yahise yemera ko Yesu ari Umwami n’Imana. ‘Tomasi aramubwira ati: “Mwami wanjye Mana yanjye” (Yohana 20:28). Yesu yavuze ko Tomasi noneho yizeye ukuri kuko yiboneye ibimenyetso kuri we, ariko abazamwizera bose batabonye Yesu ku mubiri bazahabwa umugisha. Ibyo bivuze wowe na njye. Turahiriwe.

Dushobora kunama kandi tukemera (kwatura) ko Yesu ari Umwami. Ni Umwami ukomeye w’isi n’ijuru, umuntu ufite ubutware buhebuje, nyamara wuje urukundo, ineza kandi witonda. Kubw’ibyo, dushobora kumwizera neza mu buzima bwacu bwose. Nkunda amagambo ari mu murongo wo mu ndirimbo ya kera ‘Ku izina rya Yesu’. ‘Mu mutima wawe umwimike; ngaho reka atsinde ibyanduye byose, ibitari ukuri. Mwambike ikamba rya kapitaine wawe mu gihe cy’ibigeragezo; reka ubushake bwe bugukingire mu mucyo n’imbaraga zayo ‘.

Guha Yesu umwanya wo hejuru mu buzima bwacu bivuze ko tuzahora tugerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo tumushimishe kandi twumvire ubushake bwe. Tomasi yamwise ‘Mwami wanjye‘ kandi bivuze kuba mu bucuti bwa hafi. Ku mugoroba wa nyuma, mu gihe cya Pasika, Yesu yatunguye Petero yoza ibirenge by’abigishwa be. Yesu yasobanuye ko Petero akeneye kwemera kozwa ibirenge cyangwa ko atari uwa Yesu. Ntabwo yaba afitanye umubano wa hafi na We.

 Byagombaga kuba isomo rikomeye kuri bose. Noneho bari gusobanukirwa ko umuyobozi mubwami bw’Imana agomba kuba umugaragu wicisha bugufi. ‘ Nuko amaze kuboza ibirenge yambara imyenda ye, arongera aricara arababaza ati “Aho mumenye icyo mbagiriye? Munyita Shobuja n’Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko. Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya. Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye. ”'(Yohana 13: 12-15). Impamvu Imana yashyize Yesu hejuru cyane ni uko Yesu yicishije bugufi

We ubwe mu ‘kuganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba‘ (Abafilipi 2: 8). Yatanze ubuzima bwe ku musaraba kubwacu ywese ngo dushobore kubona agakiza no kubabarirwa ibyaha byacu, kandi ko dushobore kugira ubuzima bw’iteka hamwe n’Imana Data, Imana Mwana n’Imana Umwuka Wera.

Gusenga: Mwami Yesu, ndashaka kugupfukamira kandi nkakwemera ko uri Umutware wanjye n’Umwami wanjye. Ndashaka ko uba Umwami w’ubuzima bwanjye bwose, w’umwuka wanjye, ubugingo n’umubiri wanjye, w’uko nkuramya, w’ibitekerezo byanjye byose, w’amarangamutima yanjye yose n’uburyo nyagaragaza, amahitamo mfata buri munsi, umubano wanjye wose, igihe cyanjye, amafaranga yanjye n’ibintu byanjye. Mpisemo gushyira mu biganza byawe ubwoba bwanjye n’amaganya yanjye kandi nizera ko Uzahorana nanjye, uko byagenda kose n’aho njya hose. Ndagusabye nyuhagira unyoze neza mu maso yawe. Amena.

Byanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 04 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *