Nagukunze Urukundo Ruhoraho

“Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho, natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w’Imana?” Yohana 6:69

Ushobora kuba waravuze uti, “Ese Imana iba iri hehe iyo nyikeneye? Narayishatse kandi narasenze. Nayishatse ndi mu bibazo. Nifuje guhumuriza kwayo mu gihe cy’amakuba. Ese ntabwo ar’Imana, Umwami Ugenga byose? Isumbabyose? None, iri hehe?”

Ushobora no kuba waribwiye uti “Ese mfite burenganzira ki bwo guhamagara kwera kwayo ngo kuve ku ntebe yayo kuze kuntabara?” Ariko nanone Ijambo ryayo ridushishikariza gukora ibyo.”Ntabaza ndagutabara,” ni ko Uwiteka avuga (Yeremiya 33:3). Dushishikarizwa kuza dushize amanga ku ntebe yayo y’imbabazi ngo twakire ubufasha mu gihe tubukeneye (Abaheburayo 4:16).

Igihe Yesu yavaga I Galileya ajya guhura na Yohana mu butayu, Imana yamumurikiye isi ivuga ngo “Nguyu umwana wanjye nkunda nkamwishimira” (Matayo 3:17). Gusa mu isaha y’umwijima umwana yatakiye se: “Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?” Yari yatawe kandi yatereranwe n’abo yaje gucungura; ‘umuntu wuzuye umubabaro kandi wabaswe n’agahinda’ kandi muri icyo gihe ise yirebeye ku ruhande naho Yesu yari wenyine. Bwa mbere mu kubaho kwe umwana yari atandukanye na Se.’ Ariko Uwiteka ni we washimye kumushenjagura, yaramubabaje’ (Yesaya 53:10). Muri Yesaya 55:8-9 dusoma ngo,”Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye.” Ni ko Uwiteka avuga’.

Ukuri ni uko Yesu yikoreye umusaraba kubw’abantu. Yari agenewe gupfa. Ibyaha byo mu isi byamuciye intege cyane kugeza ubwo atari akibashije kubyikorera. Hanyuma birarangira. Ubushake bw’Imana bwari busohojwe. Urugamba rwari rurangiye, kandi umwana yari agiye guhura na Se umukunda.

Ntabwo turinzwe amakuba. Yesu yabwiye abigishwa be ngo,’ Mu isi muzagira umubabaro’ (Yohana 16:33). Ariko dufite ubwishingizi mu Rukundo rwayo ruhoraho kandi no mu isezerano ry’uko azabana natwe iteka. Imana yohereje umwana wayo ngo atubohore ingoyi z’umwanzi. Gusa nanone, dukeneye kwibaza ibibazo bibiri by’ingenzi. Icya mbere, ese naba nemerera ibibazo byanjye gufata umwanya wa Data unkunda? Icya kabiri, ese naba mpanze amaso yanjye ku ntego y’umwanzi, nirebera gusa ibihanda biri mu gihugu?

Ariko duhagaze ku rufatiro rw’urukundo rwayo rudashira kandi duhora twuzuye kubaho kwa Mwuka wera, dushobora guhanga amaso yacu Yesu, we banze ryo kwizera kwacu. Hamwe n’ingabo izimya imyambi yose y’umwanzi, dushobora guhagarara mu kuri kw’Ijambo ryayo, kandi ntituvanwe mu bwishingizi yaduhaye. Dushobora kumenya ko ‘nubwo nanyura mu gicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose’(Zaburi 23:4). Buri kibaya kigira iherezo, kandi uko tukinyuranyamo nawe, azatuyobora kandi anaturinde, kandi azatujya imbere, inzira yose.

Gusenga: Mwami Yesu, ni inde nahindukirira mu gihe ibihe bikomeye? Ni wowe wenyine ufite amagambo y’ubugingo. Ni wowe wenyine nzira n’ukuri. Ni hehe handi najya uretse kuri wowe? Mwami, Ndaguhindukiriye none, kuko nta wundi ufite ubuzima bwuzuye, n’umunezero, n’amahoro. Urakoze, Yesu, Amena.

Byanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 20 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *